#146
kugukunda Mwami Yesu
Gushimisha
Couplet 1
Kugukunda, Mwami Yesu, kuruhukir’i Wawe, nkaba mu gituza cyawe, birankwiriye rwose. Kwemer’ Amahoro yawe, kuko waje kunkiza, no kumenya kwera kwawe, bihora binezeza.
Couplet 2
Amahirwe yanjye nkunda ni Wowe, Yesu wanjye! Uhor’Untabar’ iteka; Ntugir’ubw’ Uhinduka. Urukundo rwawe rwinshi, Waje muri twe mw’isi ngw’abazimiy’ Ubashake, Ubatarure bose.
Couplet 3
Koko, Yitanze kubwanjye no kumeny’ Aramenya. Yemeye kunshyira mu nzu, tukajya dusangira. Mu ntege nke zanjye zose Arashaka kunkiza: Ni inyangamugay’ Akunda kumfasha no kumpira.
Couplet 4
Amaraso yawe, Yesu, ni yo mas’ashobora kunkurahw’ ibyaha byanjye; Ampa gukiranuka. Mwa kumbwir’ibindi byose: N’Umurokozi wanjye, kandi yemera no kumpa Amahoro y’iteka.