#144
Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye
Gushimisha
Couplet 1
Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye, nzinutsw’ ukw’ibyaha byanjye binezeza. Mucunguzi wanjye Yesu nyir’Ubuntu bwose, ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
Couplet 2
Ngukunze nkwitur’uko Wankunze kera, Unyigur’i Gologota ntakwiriye. Ngukundiy’amahwa Wanyambariye mu mutwe, ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
Couplet 3
Nzahora ngukunda Yes’iteka ryose, ngihumeka njye ndirimb’ishimwe ryawe. Ningera mu rupfu nabwo nzagushima ntya nti, ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
Couplet 4
Ningera mu Rugo rwa So Mwami Yesu, nzajya mpaguhamiriz’ iteka ryose. Nkwikubis’ imbere nzagusingiza cyane nti, ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.