#143
Yesu ko Wankunze
Gushimisha
Couplet 1
Yesu, ko Wankunze, bigatum’ Umfira. None nakwim’iki? Ndakwihay’ubu, Umutima wanjye n’ibyo mfite byose non’Ubyiharire: Sinkir’uwanjye.
Couplet 2
Uhagaz’imbere y’Intebe y’Ubuntu, Itek’umvugira k’Uwiteka, So. Mwam’ujy’ Unshoboza, ntwar’umusaraba. Nkwize n’imbabazi z’Uwanshunguye.
Couplet 3
Mwami, ndakwinginga: umpe gusa nawe: Mpa kugushimisha, kand’unyigishe. Nige kugukunda; Nige kukumvira, nshak’abazimiye, mbakugezeho!