#139
Mukiza Yesu ntabara
Gushimisha
Couplet 1
Mukiza Yesu, ntabara, kukw’abantu babiri bari mu mutima wanjye, Umw’akund’ und’agoma.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.
Couplet 2
Umwe ni we Mwuka wawe Unyiringiz’Ijuru; Und’ahor’ anyoshya nabi, ashaka kunshumuza.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.
Couplet 3
Mwami, sinkor’ibyo nkunda, nubwo mpora mbyifuza. Ibibi byo ndabikora, Nubw’ iteka njya mbyanga.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.
Couplet 4
Murokoz’Umucyo wawe umurikire neza, ngo wa muntu mubi nanga atamperana rwose.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.
Couplet 5
Iyo nirwanya ntyo, Mwami, nta Mahoro mba mfite. Ndagukunda, ndagushaka mfasha, nesh’uwo Mubi.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.
Couplet 6
Kiz’imbata yaw’irushywa, ihor’ikuganyira; Umpe n’ububasha bwawe ngo njye nsinda Satani.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.
Couplet 7
Ndashak’Uburuhukiro mu Bwami bwawe bwiza; Mfasha ngo wa wundi nanga atambuza kujyayo.
Refrain
Ndengera ndengera Mwami wanjye, ndengera.