#138
Yesu Mukiza wanjye
Gushimisha
Couplet 1
Yesu, Mukiza wanjye, nguhany’ ibyishimo uyu mubiri wanjye, ng’ub’uwawe rwose.
Refrain
Akir’ ituro ryanjye, Mwana w’Uwiteka, Utum’Umwuka Wera, Umanukiremo.
Couplet 2
Sintinya na gatoya kukwiyegurira, kubw’ imbabazi zawe, Murokozi wanjye.
Refrain
Akir’ ituro ryanjye, Mwana w’Uwiteka, Utum’Umwuka Wera, Umanukiremo.
Couplet 3
Umuriro w’Umwuka uz’ub’unyakemo, umare mu mutima ibitar’ibyawe.
Refrain
Akir’ ituro ryanjye, Mwana w’Uwiteka, Utum’Umwuka Wera, Umanukiremo.
Couplet 4
Za vuba, Mwami Yesu, Ube Databuja; Iteka nzab’uwawe kuk’uhor’ Unkunda.