#116
Numva Yes’Ampamagara
Gushimisha
Couplet 1
Numva Yes’Ampamagara; Numva Yes’Ampamagara; Numva Yes’Ampamagara, Ati: Mwana, ngwino, Nyoboka!
Refrain
Nzamukurikira hose, (x3) Jye na Yesu, tuzagendana.
Couplet 2
Tuzajyana mu miruho; Tuzajyana mu makuba; Tuzajyana no mu byago; Tuzajyana: Sinzamuvaho.
Refrain
Nzamukurikira hose, (x3) Jye na Yesu, tuzagendana.
Couplet 3
Tuzajyana mu Rugendo no mu mirimo yo mw’isi; No mu ndwara no mu rupfu: Jye nzajyana na We mu Nzira.
Refrain
Nzamukurikira hose, (x3) Jye na Yesu, tuzagendana.
Couplet 4
Azamp’Amahoro menshi; Azamp’ imigisha myinshi; Azamp’Urukundo rwinshi! Nkurikir’ Umwungeri Yesu!
Refrain
Nzamukurikira hose, (x3) Jye na Yesu, tuzagendana.