#115
Nabony’Umukunzi Mwiza
Gushimisha
Couplet 1
Nabony’Umukunzi Mwiza, Yarankunze ntamuzi Yamfatishij’ umugozi, ari rwo Rukundo rwe. Izo ngoyi ze zanteye kub’imbata Ye rwose. Jye ndi uwe, na We ni Uwanjye kugez’iteka ryose.
Couplet 2
Nabony’Umukunzi Mwiza, kera Yaramfiriye Yaranguz’ Amp’Ubugingo, na We Yaranyihaye. Non’ibintu mfite byose ntabwo nkibigundira. Ibyo ntunze nanjy’ ubwanjye n’iby’uwo Mucunguzi!
Couplet 3
Nabony’Umukunzi Mwiza, byos’Arabishobora. Ajy’Andind’ akaga kose mu Nzir’ijya mw’Ijuru. Kumuhang’ amas’iteka bizankiz’intege nke. Nshir’ ubwoba, nshir’ubute, nyuma, nzatabaruka!
Couplet 4
Nabony’Umukunzi Mwiza, ni We Nyir’Imbabazi. Ni We Mujyanama wanjye. Niw’Undenger’ iteka. Nta kubaho nta n’urupfu, nta n’abadayimoni, nta bya none, nta bizaza byazantanya na Yesu!