#99
Unkunda n’Umwana w’Imana
Gushimisha
Couplet 1
Unkunda n’Umwana w’Imana; Yaje mw’isi kunshungura. Umutima wanjy’ utangazwa n’urwo Rukundo rwa Yesu. Unkunda ni Yesu; (x2) Yamfiriy’ibyaha byanjye; Unkunda ni Yesu.
Couplet 2
Amaraso yawe, Mukiza, Ankurahw’ ibyaha byanjye. Nahinduts’ Uwatsinz’urupfu kubw’izo mbabazi zawe. Unkunda ni Yesu (x2) Wanzukiye ngw’Ambesheho: Unkunda ni Yesu.
Couplet 3
Uzi kubaho kwanjye kose; Unshorer’iminsi yose. N’Umucyo waw’umurikira, Ukandindish’ Urukundo. Unkunda ni Yesu; (x2) Yankujije mu by’Imana: Unkunda ni Yesu.
Couplet 4
Nzi ko Yes’atajy’ Ahinduka, no gukiz’ Aracyakiza. Uk’uri kose, munyabyaha, mwizer’ ukizwe nonaha! Ukundwa na Yesu: (x2) Yapfiriy’ibyaha byawe; Ukundwa na Yesu!