#98
Ndumva k’umutim’ ukeye
Gushimisha
Couplet 1
Ndumva k’umutim’ ukeye: Biranejeje rwose! Ndakijijwe, ndakijijwe: N’umunezero cyane! Ibyaha byanjye byogejwe n’Amaraso ya Yesu; Agahinda kamvuyemo: Sinkir’ umunyabyago.
Couplet 2
Nishimiye, nishimiye ko ntegekwa na Yesu. Murokozi, Murokozi, nemeye kub’uwawe. Wanyikuriye mu byaha, Wowe, Ntwari y’Imana; Wandokorey’ umutima Kand’umpaye kubaho.
Couplet 3
Waj’unshakan’ Urukundo, ubwo nari nzimiye. Wankuye mu byaha byanjye, Unyigirir’uwawe. Mpereye none n’iteka, ni Wowe nziringira; Kubaho kwanjye kurindwe n’Amaboko ya Yesu.
Couplet 4
Ndakuririmbira, Mwami; Namwe ndababwiriza. Ibyo Yesu Yankoreye: Birantangaza rwose. Kuko Yemeye kumfira, Akamber’ igitambo, umutima wanjye wose n’uw’Uwawucunguye.