Indirimbo Zikundwa Open in the app

#98

Ndumva k’umutim’ ukeye

Gushimisha

Couplet 1

Ndumva k’umutim’ ukeye: Biranejeje rwose! Ndakijijwe, ndakijijwe: N’umunezero cyane! Ibyaha byanjye byogejwe n’Amaraso ya Yesu; Agahinda kamvuyemo: Sinkir’ umunyabyago.

Couplet 2

Nishimiye, nishimiye ko ntegekwa na Yesu. Murokozi, Murokozi, nemeye kub’uwawe. Wanyikuriye mu byaha, Wowe, Ntwari y’Imana; Wandokorey’ umutima Kand’umpaye kubaho.

Couplet 3

Waj’unshakan’ Urukundo, ubwo nari nzimiye. Wankuye mu byaha byanjye, Unyigirir’uwawe. Mpereye none n’iteka, ni Wowe nziringira; Kubaho kwanjye kurindwe n’Amaboko ya Yesu.

Couplet 4

Ndakuririmbira, Mwami; Namwe ndababwiriza. Ibyo Yesu Yankoreye: Birantangaza rwose. Kuko Yemeye kumfira, Akamber’ igitambo, umutima wanjye wose n’uw’Uwawucunguye.