#84
N’iki cyankiz’ibyaha?
Gushimisha
Couplet 1
N’iki cyankiz’ibyaha? N’Amaraso yawe, Yesu. N’iki cyanyeza rwose? N’Amaraso yawe, Yesu.
Refrain
Ayo Maraso ye ni y’amboneza rwose: Nta cyampa gukira, nk’Amaraso y’Umukiza.
Couplet 2
Nta kindi cyantunganya, nk’Amaraso yawe, Yesu. Nta kindi cyiru mfite, nk’Amaraso yawe, Yesu.
Refrain
Ayo Maraso ye ni y’amboneza rwose: Nta cyampa gukira, nk’Amaraso y’Umukiza.
Couplet 3
Nta cyantsembahw’ ibyaha, nk’Amaraso yawe, Yesu. Nta byanjye byamboneza, nk’Amaraso yawe, Yesu.
Refrain
Ayo Maraso ye ni y’amboneza rwose: Nta cyampa gukira, nk’Amaraso y’Umukiza.
Couplet 4
Ni Wowe niringira, n’Amaraso yawe, Yesu. Ni Wow’ump’ Amahoro, n’Amaraso yawe, Yesu.
Refrain
Ayo Maraso ye ni y’amboneza rwose: Nta cyampa gukira, nk’Amaraso y’Umukiza.
Couplet 5
Nguhimbariza cyane Amaraso yawe, Yesu. Mwami, ndagushimira Amaraso Wamviriye.