#83
Umutwaro wanjye
Gushimisha
Couplet 1
Umutwaro wanjye, Krisito, Warawikoreye. Bakubambye ku Musaraba, ni jyewe Wazize; Unkuraho wa Mutwaro: Sinkiwikoreye!
Couplet 2
Igikombe cyanjye cyarimo kuvumwa n’Urupfu; Nuk’ucyiranguza kubwanjye; Ibyo bisharira, uherak’ Ubisimbuza ibyiza by’Ijuru.
Couplet 3
Uwiteka wang’ibyaha pe Yabanguy’ inkoni, ariko si jye yakubise, ahubwo ni Wowe. Iyo mibyimba, Krisito, ni yo yankijije!
Couplet 4
Haguy’iy’inkundura, Yesu, Jye nkunamamw’ubwo; Iguhitiraho ku Giti, Jye ntiyanyagira. Yarakunshocaguriye; None, hareyutse.
Couplet 5
So Yakuy’inkota ye yera, Aragusogota; Umutima waw’uhinduka urwubati rwayo. Non’iyo nkot’iragimbye: Nta cy’ikintwar’ubu!
Couplet 6
Jye napfanye nawe, Krisito, ubwo Wamfiraga; Urazuka, nzukana nawe, Uraz’unturamo. Non’untungany’ unyeze de, Uzangez’i Wawe.