Indirimbo Zikundwa Open in the app

#110

N’utagir’umwete mu Nzira y’Imana

Agakiza

Couplet 1

N’utagir’umwete mu Nzira y’Imana, ntabw’uzinjira mw’Ijuru. rindir’umutima mw’Ijambo ry’Imana, ni ryo rizagukomeza. Irembo ni rito ndetse n’inzira nto. Wihangane rwose kugira ng’ucemo, niwemere non’Agakiza k’Imana. Nibw’uzagera mw’Ijuru.

Couplet 2

Ibigusha byinshi biri mu Rugendo, kandi bizanwa n’Umwanzi. Ushobora rwose kunesh’ibyo byose, bishaka kukudindiza. Ntugakurikire ijwi wumva ryose kuko byashobora kukuyoby’inzira. Ukwiye kumenya ko Yes’Agukunda nawe witang’ukomeje.

Couplet 3

N’utizer’Imana ntuzajya mw’Ijuru habe no guc’umutaru. Kandi n’Ubugingo ntabw’uzabubona iryo n’Ijambo ry’Imana. Mu kwizera gusa ni ho wakirizwa. N’ubu ndetse wumv’Ijambo ry’Agakiza. Niwihan’ibyaha, wizer’Umukiza, Inzira y’Ukuri n’iyo.

Couplet 4

Iman’Irashaka ko bose bakizwa, kandi bahabw’ Ubugingo. Iraguha naw’ Umurage w’Ijuru nib’uwushakan’ umwete, kand’ Iman’Ikunda umutima wawe. Yesu na We Agashaka kuwukiza, kand’Umwuka Wera aragukangura, niba wumvir’uzahirwa.