#109
Pasaka yacu niy’itwibutsa Amaraso y’Umwana w’Imana
Agakiza
Couplet 1
Pasaka yacu niy’ itwibutsa Amaraso y’Umwana w’Imana. Ni yo yadukuye mw’Egiputa, aho Satani yicir’abantu.
Refrain
Nimuze twese tumuhimbaze kuko Yemeye kudupfir’atyo. Yasatuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir’ahera.
Couplet 2
I Getsemani Yes’arasenga Ati: Data, niba byashoboka iki Gikombe sinkinywereho ariko byose bib’uk’Ushaka.
Refrain
Nimuze twese tumuhimbaze kuko Yemeye kudupfir’atyo. Yasatuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir’ahera.
Couplet 3
Umwami Yesu n’Umucunguzi Yadupfiriye ku Musaraba. Byavuye ku ki? Ku Rukundo rwe rwatumy’ Atanga Ubugingo bwe.
Refrain
Nimuze twese tumuhimbaze kuko Yemeye kudupfir’atyo. Yasatuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir’ahera.
Couplet 4
Uwagambaniye Yesu Kristo kandi yar’uwo mu Bigishwa be. Nyamara yikururiy’ishyano ryatumye yimanika ku giti.
Refrain
Nimuze twese tumuhimbaze kuko Yemeye kudupfir’atyo. Yasatuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir’ahera.
Couplet 5
Nuko kw’isaha ya gatandatu hose habah’ ubwirakabiri. Bwafash’ amasah’ atatu yose, bwagejeje mw’isaha ya cyenda.