Indirimbo Zikundwa Open in the app

#49

Tuzanezerwa cyane mw’Ijuru

Agakiza

Couplet 1

Tuzanezerwa cyane mw’Ijuru. Har’ ibyicaro by’Abahiriwe. Tuzasingiz’ Umukiza wacu. Kandi tuzabana n’Imana.

Refrain

Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza imbere y’Imana mw’Ijuru. Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza mu gihe tuzagerayo.

Couplet 2

Mur’iyi s’umunezero waho kensh’ uhinduka kub’amaganya. Ariko mw’Ijuru nta maganya. Nta mubabar’ uzahagera.

Refrain

Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza imbere y’Imana mw’Ijuru. Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza mu gihe tuzagerayo.

Couplet 3

Iyo gushidikanya n’ibyago bigiye kudindiz’ Urugendo. Tuzuburir’ amaso mw’ Ijuru. Ni ho dufit’umunezero.

Refrain

Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza imbere y’Imana mw’Ijuru. Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza mu gihe tuzagerayo.