Indirimbo Zikundwa Open in the app

#48

Nahaw’Ubugingo buhoraho rwose

Agakiza

Couplet 1

Nahaw’Ubugingo buhoraho rwose. Kand’ubwo Bugingo ni Yesu. N’ukuri yinjiye mu mutima wanjye. Kandi yanshyizemw’ubutwari.

Refrain

Nejejwe n’Imana mu mutima wanjye. N’umuriro w’Ijur’urimo. Nsigaye ngendera mu Mucyo w’Ukuri. Yesu Mukiza ni we Mucyo.

Couplet 2

Imigisha yo mu Gakiza k’Imana kubw’ Ubuntu narayihawe. Nayi hawe mu gihe nihany’ ibyaha imbere y’Umukiza Yesu.

Refrain

Nejejwe n’Imana mu mutima wanjye. N’umuriro w’Ijur’urimo. Nsigaye ngendera mu Mucyo w’Ukuri. Yesu Mukiza ni we Mucyo.

Couplet 3

Umukiza ni We Wankuye mu ishyamba. Nsigaye mba mu Murima We. No kubw’imvura n’izuba byo mw’Ijuru nshobora kwer’ imbut’Ashaka.

Refrain

Nejejwe n’Imana mu mutima wanjye. N’umuriro w’Ijur’urimo. Nsigaye ngendera mu Mucyo w’Ukuri. Yesu Mukiza ni we Mucyo.

Couplet 4

Ubugingo bwiza nahisemo n’ubu: Gukorer’ Umukiza Yesu. Kubaho ni Kristo no gupfa n’inyungu ku Mukristo wese w’ukuri.