#33
Yesu Mukiza Yasezeranye Yuk’ umuns’ umw’ Azaza kudutwara
Agakiza
Couplet 1
Yesu Mukiza Yasezeranye Yuk’ umuns’ umw’ azaza kudutwara. Azatujyana iwe mw’Ijuru, Azaza vuba nta bw’Azatinda.
Refrain
Sinshidikanya, mfit’ ukwizera, Kubw’ Umukiza n’amaraso ye. Umivuka Wera ni we nahawe, Ni w’uzangeza ku byo narazwe.
Couplet 2
Intumwa nyinshi z’Umwam’ Imana, Ubu zatumwe mur’ iyi si yose. Ziramamaz’ Ubutumwa bwiza, bwa Yesu Kristo n’urukundo rwe.
Refrain
Sinshidikanya, mfit’ ukwizera, Kubw’ Umukiza n’amaraso ye. Umivuka Wera ni we nahawe, Ni w’uzangeza ku byo narazwe.
Couplet 3
Abantu benshi bizer’ Imana, Bi tab’ umuhamagaro w’Imana. Duhuz’ umutima mu Rugendo, Kandi tuzabon’ ingororano.
Refrain
Sinshidikanya, mfit’ ukwizera, Kubw’ Umukiza n’amaraso ye. Umivuka Wera ni we nahawe, Ni w’uzangeza ku byo narazwe.
Couplet 4
Igihe cy’ Umwami Yesu Kristo Cyo kugaruka kwe, kiregereje. Tugir’ umwete, tumwitegure, az’Atujyane iwe mw’Ijuru.