Indirimbo Zikundwa Open in the app

#32

Sioni sanganir’Umukwe

Agakiza

Couplet 1

Sioni sanganir’ Umukwe gend’ umwerek’ umunezero. Wibonez’ imbere y’Umukwe. Gir’umwete wo kwitegura.

Couplet 2

Nezerwa, nezerwa, Umukw’agushakahw impundu. Nezerwa, nezerwa, Ngwin’ upfukamir’ Ihoraho.

Couplet 3

Umukiza wacu yavuye Ku ntebe y’ubwami mw ijuru. Yagaragaye mu ruhinja. Rwaryamishijwe mu muvure.

Couplet 4

Yabay’ igitambo gikwiye. Yaba barijw’ i Gologota. Yapfiriye bose bo mw isi. Duhabw’ agakizak’Imana.

Couplet 5

Yaneshej’ umwanzi Satani, Ndetse n’urupfu rwarat’sinzwe. Yaduhishuriy’ Ubugingo. Twahawe kuzabahw iteka.

Couplet 6

Agenderer’ abababaye, Abah’ amahoro y’ukuri. Azahora ku ngom’ iteka, Kukwar’ Umwam’ ukiranuka.