Indirimbo Zikundwa Open in the app

#27

N’inkuru nziza kur’uyu munsi

Agakiza

Couplet 1

N’inkuru nziza kur’ uyu munsi, Ibayobora gusang’ Imana. Abari hafi n’abari kure, Mwese nimuze rnukizwe nayo.

Couplet 2

Munyabyaha we, ngwino ningoga! Yesu ni w’ ushaka kugukiza. Reka gutinda cyane mu byaha, Uyu n’umunsi wakirizwamo.

Couplet 3

Kuki wahunze Yesu Mukiza, Kandi yagucunguj’ amaraso. Jy’ ureka kumuhungira kure Wigir’ inama yo kugaruka.

Couplet 4

Mur’ ibyo byaha, nta munezero ugukwiriye uzahabona. Keretse Yesu ni w’ushobora Kunezez’ uwo mutima wawe.

Couplet 5

Birashoboka ko twanezerwa, Mu bihe byose no mu makuba. Ni k’umukristo w’ukur’ ameze, Azanezerwa iteka ryose.