Indirimbo Zikundwa Open in the app

#26

Ndashakashak’ umwana wa njye

Agakiza

Couplet 1

Ndashakashak’ umwana wa njye, Uri he se, mwana wanjye? Mbere wajyag’ unezeza rwose, Na none ndacyakwibuka.

Refrain

Uri he se mwana wanjye? Uri he se mwana wanjye? Garuka ningoga! Mwana wanjye nku nda, Ni wowe nshak’ uyu munsi.

Couplet 2

Mbere wari wejejwe rwose, Ukimberey’ umwana. Non’ubu wanduriye mu byaha, N’inzira mbi wahisemo.

Refrain

Uri he se mwana wanjye? Uri he se mwana wanjye? Garuka ningoga! Mwana wanjye nku nda, Ni wowe nshak’ uyu munsi.

Couplet 3

None ndifuza kukubona, Ko wagend’ utunganye. Nkongera kukumv’ useng’ Imana Ushimir’ Umwami Yesu.

Refrain

Uri he se mwana wanjye? Uri he se mwana wanjye? Garuka ningoga! Mwana wanjye nku nda, Ni wowe nshak’ uyu munsi.

Couplet 4

Nshakashakir’ iyi nzimizi. Uyishakish’ urukundo. Ndamukiriz’ uwo mwana wanjye, Mubwire yuko murinze.