#249
Ndirimbira mu nzira
Umuco
Couplet 1
Ndirimbira mu Nzira, iyobor’ imitima, ikalvali hatemba, isok’ inesha, nah’ imyampi yondasa, Umwam’ Arabizi, ninaw’ Unyobora Akamurikira.
Refrain
Nifuza kumureba amaso mu yandi, ngo ndirimb’ iteka Ubuntu bwe bwinshi, mu Mihanda y’izahabu ndangurur’ ijwi, nta maganya arashize ndi mu Bwugamo.
Couplet 2
Iy’amazi asuma aj’imuhengeri, Umukiza afata ingabo yo mw’Ijuru, We nyine Azanyobora no mur’ iy’isi, bidatinze ariko nzagera mw’Ijuru.
Refrain
Nifuza kumureba amaso mu yandi, ngo ndirimb’ iteka Ubuntu bwe bwinshi, mu Mihanda y’izahabu ndangurur’ ijwi, nta maganya arashize ndi mu Bwugamo.
Couplet 3
Mu murimo w’Imana nah’ijoro ryagwa, umwijima ukambuza kumeny’ inzira, ni We niyegereza Akamurikira. Anyonger’ imbaraga Akanyobora.
Refrain
Nifuza kumureba amaso mu yandi, ngo ndirimb’ iteka Ubuntu bwe bwinshi, mu Mihanda y’izahabu ndangurur’ ijwi, nta maganya arashize ndi mu Bwugamo.
Couplet 4
No mu miband’ ikomeye ndeb’ imisozi, binyibutsa na none Umwami w’Ishema, Yitwaj’ Inkota ityaye ngo Ayobore Urugamba, n’Ingab’ Inkingira Abisingirizwe.