Indirimbo Zikundwa Open in the app

#617

Mbe ntore z’umwami

Umuco 2

Couplet 1

Mbe ntore z’Umwami aho muri maso, Ngo mwumve ijwi ry’impanda rigiye kuvuga? Dore Umwami ari hafi guhamagara, Abazumva ijwi rye ni bo bazajyanwa.

Refrain

{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2

Couplet 2

Niba mwiteguye muhore mwiyeza, Mukunde kureba ku bitaboneka, Abana b’Imana bareba nk’ikizu, Ni cyo gikunda kureb’ ibiri kure.

Refrain

{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2

Couplet 3

Iyi Nzira turimwo yananiye benshi, Abanyabwenge b’isi n’abatunzi b’isi, Ariko aboroheje twarayimenye, Tunezerwe nshuti ihirwe n’iryacu.

Refrain

{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2

Couplet 4

Tugeze mu gihe Umwanzi akora cyane, Ngo ayobye n’Intore niba bishoboka, Ariko kandi Intore ntizizayoba, Kukw’ Ijambo ry’Imana ni ko rivuga.

Refrain

{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2