#617
Mbe ntore z’umwami
Umuco 2
Couplet 1
Mbe ntore z’Umwami aho muri maso, Ngo mwumve ijwi ry’impanda rigiye kuvuga? Dore Umwami ari hafi guhamagara, Abazumva ijwi rye ni bo bazajyanwa.
Refrain
{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2
Couplet 2
Niba mwiteguye muhore mwiyeza, Mukunde kureba ku bitaboneka, Abana b’Imana bareba nk’ikizu, Ni cyo gikunda kureb’ ibiri kure.
Refrain
{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2
Couplet 3
Iyi Nzira turimwo yananiye benshi, Abanyabwenge b’isi n’abatunzi b’isi, Ariko aboroheje twarayimenye, Tunezerwe nshuti ihirwe n’iryacu.
Refrain
{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2
Couplet 4
Tugeze mu gihe Umwanzi akora cyane, Ngo ayobye n’Intore niba bishoboka, Ariko kandi Intore ntizizayoba, Kukw’ Ijambo ry’Imana ni ko rivuga.
Refrain
{Mube maso - Ntore z’Umwami.} x2 {Mutaneshwa - Bwoko bw’Imana} x2 {Mwe kunanirwa tugiye kugerayo.} x2