#382
Abanzi band’imbere n’inyuma
Umuco 1
Couplet 1
Abanzi band’imbere n’inyuma, Ariko nizey’Umwami Yesu, Kukw’ari We wahishuy’Ijambo, Ndamwizeye n’ubu ni muzima.
Refrain
Mwami Yesu nyobora mw’Ijambo, Kugira ngo ndigenderemo, Ni waz’uzasange niteguye, Uzanjyane i wawe mw’Ijuru.
Couplet 2
Nshuti yanjye usigaye mw’isi, Umenye ko igiye kubabazwa, Dore ko hasigay’igihe gito, Iyi s’igasukwamw’ umuriro.
Refrain
Mwami Yesu nyobora mw’Ijambo, Kugira ngo ndigenderemo, Ni waz’uzasange niteguye, Uzanjyane i wawe mw’Ijuru.
Couplet 3
Mwene Data wowe wasohotse, Ukakir’ubutumwa bw’igihe, Itegure kuk’Umukw’araje, Ngw’akujyane mu Bwami bwo mw’Ijuru.
Refrain
Mwami Yesu nyobora mw’Ijambo, Kugira ngo ndigenderemo, Ni waz’uzasange niteguye, Uzanjyane i wawe mw’Ijuru.
Couplet 4
Mfit’ibyiringiro ko nzagerayo, Kuko nabony’inzr’izagerayo, Iyo nzira n’Ijambo ry’ukuri, Ni Ryo rinyobor’iteka ryose.
Refrain
Mwami Yesu nyobora mw’Ijambo, Kugira ngo ndigenderemo, Ni waz’uzasange niteguye, Uzanjyane i wawe mw’Ijuru.
Couplet 5
Abafite mwese gushidikanya, Nimureb’isezerano rya kera, Ubuhanuzi muri Malaki, Buvuga kugaruka kw’Umwami.