Indirimbo Zikundwa Open in the app

#284

Bana b’imana mumenye

Umuco 1

Couplet 1

Bana b’Imana mumenye, Ko mu misi y’imperuka, Hazab’ibihe birushya, Abantu benshi bikunda, Kandi bakunda impiya, Kurya no kudamara, Bafit’ishusho yo kwera, Baguhakanisha ivyo bakora.

Refrain

Kuko muri bo harimwo, Irari ry’uburyo bwinshi, Bahora biga ariko ntibabasha, kumenya ukuri, Abantu bameze bartyo, Dukwiye kubater’umugongo.

Couplet 2

Abahanur’ibinyoma, Badutse mw’Isirayeli, Ni ko muri mwe hazaba, Abigisha b’ibinyoma, Bazana rwihereranwa, Inyigisho zirem’ibice, Ar’irari ryabo ribatera, gushak’indamu muri mwe.

Refrain

Arikw’inyamaswa-bantu, Kuko zitagir’ubgenge, Bakunda kudamarara, Bagatuk’ivyo batazi, Bakurikiye Balamu, Waremewe gusenya no kwica.

Couplet 3

Kand’ukw’Abisirayeli, Basohotse mw’Egiputa, Natwe ni ko twasohotse, Tuva mu madini yose, Ngo tub’Itorero rimwe, Dufit’ukwizera kumwe, Dufit’umubatiz’umwe, N’Umwam’umwe ni We Yesu Kristo.

Refrain

Ibyiringiro dufite, N’ibyo kumusanganira, Aje gutwar’Itorero, Ni ryo yagiz’Umugeni, Tuzomusanga mu bicu, Turirimba, Haleluya Mwami!

Couplet 4

Muze twitegure, Yesu, Ari hafi kugaruka, Ibyerekana kuza kwe, Byose byaragaragaye, Twitegure mu mitima, Kandi tugir’urukundo, Ni ryo tegeko ry’Umwami, Dukundane nk’uko Yadukunze.

Refrain

Ibyiringiro dufite, N’ibyo kumusanganira, Aje gutwar’Itorero, Ni ryo yagiz’Umugeni, Tuzomusanga mu bicu, Turirimba, Haleluya Mwami!

Couplet 5

Sinzandikwa mu gitabo, Cy’amadini yo mw’iyi si, Nzi ko Yesu yanyanditse, Mu gitabo cy’ubugingo, Ubw’azaza ahamagara, Amazina y’abamwizeye, Nanjye nzumv’izina ryanjye, Nzamwitaba ndirimba, Haleluya!

Refrain

Ibyiringiro dufite, N’ibyo kumusanganira, Aje gutwar’Itorero, Ni ryo yagiz’Umugeni, Tuzomusanga mu bicu, Turirimba, Haleluya Mwami!