#198
Guh 350 MUGENZI KOMERA
Izindi
Couplet 1
Mugenzi komera Yes’Ari hafi, Twamutegereje kera, Tugiye kwitahir’ iwacu heza, Turirimbe ko dutsinze, Twihangane twe kumuhemukaho, Kandi W’ataduhemukiye, Yatwerets’ Urukundo ruhebuje, Nirwo rwatumy’Adupfira.
Couplet 2
Mugenzi komera, Utegerez’ umudugudu w’izahabu, wateguriwe Abakiranutsi, Niho tuzaruhukira, ihangane ntabwo tuzagum’aha, Mu buhanya no mu miruho, harubw’ umwijim’ uzatamuruka, Igitondo gitangaze.
Couplet 3
Mugenzi komera dore Araje, Uwo Muremyi wa byose, Azanye n’abamarayika benshi, Azanye n’ingororano, ihangan’ ugez’igih’ Umukiza, Azakubwir’aya magambo, Ngo mugaragu mwiz’ ukiranuka, igire mu munezero.
Couplet 4
Mugenzi ujy’uhora wihanganye, Komeza kwizera kwawe, Amarira yawe ahanagurwe maz’ uzahabwe n’ikamba, ihangane mwene Data ni koko, Isezerano rye n’impamo,Uzibanirayo n’abakijijwe, Na Yes’Umukiza Wacu.