#184
Guh 203 MUNSI Y’AMABABA YE
Izindi
Couplet 1
Munsi y’amababa ye nihw’ ampisha, N’ubw’ ijoro ryakwijima cyane, ntacyo nzatinya nzi kw’azankomeza, ubu nd’umwana We Yacunguye.
Refrain
Munsi y’ayo mababa Ye, havuy’ Urukundo rwinshi, Mu mababa niho nzibera, mu mahor’iteka ryose.
Couplet 2
Munsi y’amababa Ye nta gahinda, n’uburuhukiro bw’umutima, mur’iyi si ntiharimw’ agakiza, mpirwa ndi Mu mababa Ye gusa.
Refrain
Munsi y’ayo mababa Ye, havuy’ Urukundo rwinshi, Mu mababa niho nzibera, mu mahor’iteka ryose.
Couplet 3
Munsi y’amababa ye niho heza, nzajya mpihish’ ibishuko byose, Niho buhungiro nta cyampangara, nzibanira na Yes’amahoro.
Refrain
Munsi y’ayo mababa Ye, havuy’ Urukundo rwinshi, Mu mababa niho nzibera, mu mahor’iteka ryose.