Indirimbo Zikundwa Open in the app

#173

Guh 133 NYEMERERA NGENDANE NAWE

Izindi

Couplet 1

Nyemerera ngendane nawe, Mana, nk’ukw Enoki yagenje. Nyoboresh’ ukuboko kwawe, unyerekez’ ah’ushaka hose. Nubw’ inzir’ itagaragara, nkomeze njyane nawe, Mwami.

Couplet 2

Nta bwo nahangara kugenda ntari kumwe nawe, Mukiza; Nagoswe n’abanz’ igihumbi; dor’ imitegw’ intaye hagati. Burije rwose, ntihabona; nkomeze njyane nawe, Mwami.

Couplet 3

Ni nguma Mu maboko yawe, sinzaba ncyitaye ku by’isi; Nta kindi nziratana rwose, keretse wa musaraba wawe. Ngez’ubwo nzager’i Sioni; nkomeze njyane nawe, Mwami.