Indirimbo Zikundwa Open in the app

#170

Guh 112 KURABUKW’ UMUSARABA WAWE

Izindi

Couplet 1

Kurabukw’umusaraba wawe,Mwami ni byo byambeshaho; Sinita ku manjwi y’iby’isi; Ntez’ agakiza ku musaraba.

Refrain

Kurabukw’i Golgota, ni byo bizambeshaho. Mbeg’ amahirwe yanjye yo kurabukwa Yesu!

Couplet 2

Ubwo nari nkibon’ Umukiza, Yanyakirany’ ibyishimo; Na n’ubu ni ngir’ ibindwanya, Kumurabukwa ni byo byankiza.

Refrain

Kurabukw’i Golgota, ni byo bizambeshaho. Mbeg’ amahirwe yanjye yo kurabukwa Yesu!

Couplet 3

Nzajya mpang’amas’ Umusaraba, Kandi mwiringire rwose. Nta wutumbir’ Umusaraba, wari wiger’ aneshwa n’Umwazi.

Refrain

Kurabukw’i Golgota, ni byo bizambeshaho. Mbeg’ amahirwe yanjye yo kurabukwa Yesu!