Indirimbo Zikundwa Open in the app

#167

Guh 45 UMPE BIBILIYA

Izindi

Couplet 1

Umpe Bibiliya kukw’ari y’ innezeza, Uyinyoboresh’ iteka Mwami. Nta kibasha kuzimy’ Umucyo wayo, ko Yesu yaje kuyitwumvisha.

Refrain

Umpe Bibiliya kukw’ari y’innezeza, Nyoborwe na yo mu nzira ntoya. Amategeko yawe ni yo meza, agaragaz’ inzira y’Ukuri.

Couplet 2

Umpe Bibiliya mu kababaro kanjye, Igihe mpigwa n’ibyaha byanjye. Umpe n’amagambo Yesu Yavuze, kukw’ari yo mez’ampumuriza.

Refrain

Umpe Bibiliya kukw’ari y’innezeza, Nyoborwe na yo mu nzira ntoya. Amategeko yawe ni yo meza, agaragaz’ inzira y’Ukuri.

Couplet 3

Umpe Bibiliya ngw’immurikir’ iteka; Kand’ indind’ imitego yo hasi; Ni yo rumuri rwaka mu mwijima, runyerek’ inzira y’amahoro.

Refrain

Umpe Bibiliya kukw’ari y’innezeza, Nyoborwe na yo mu nzira ntoya. Amategeko yawe ni yo meza, agaragaz’ inzira y’Ukuri.

Couplet 4

Umpe Bibiliya ngw’imbwir’ iby’ ubugingo, kand’ udukomerez’ uwo Mucyo. Ngo tumeny’ inzir’igana mw’Ijuru, Unyerek’ Ubwiza bwawe Data.