Indirimbo Zikundwa Open in the app

#107

Kugarukira bibiliya

Izindi

Couplet 1

Kugarukira Bibiliya, ni kw’Ijambo ry’Imana, Mu busabane bw’ijuru. Oh! Mbega umunezero gusohoka mu rujijo, rw’ibitava ku Mana, no kugaruka mu Mucyo, Aho Yesu Ayobora.

Refrain

Kugarukira Bibiliya, ni kw’Ijambo ry’Imana, Biratubere Ntakuka, kugeza iteka ryose.

Couplet 2

Kugarukira Bibiliya, dor’ Inzira y’Umwuka, Impanda zirumvikanye, ni mwumvir’ iryo jwi rye. Kugarukira Bibiliya, nuko mugarurirwe, Umwami w’igikundiro, Yarabisezeranye.

Refrain

Kugarukira Bibiliya, ni kw’Ijambo ry’Imana, Biratubere Ntakuka, kugeza iteka ryose.

Couplet 3

Mugarukire Bibiliya, ibice bizavaho, Ubusabane bwuzuye, buturuka kw’ Ijambo. Mugarukire Bibiliya, muhunge Babuloni. Umwami Yasezeranye, ati “Njye nzabakira”.

Refrain

Kugarukira Bibiliya, ni kw’Ijambo ry’Imana, Biratubere Ntakuka, kugeza iteka ryose.