Indirimbo Zikundwa Open in the app

#92

Munsi y’amababa ye nihw’ampisha

Izindi

Couplet 1

Munsi y’Amababa Ye nihw’ Ampisha, n’ubw’ ijoro ryakwijima cyane, ntacyo nzatinya nzi kw’Azankomeza, ubu nd’umwana We Yacunguye.

Refrain

Munsi y’ayo Mababa Ye, havuy’ Urukundo rwinshi, mu Mababa niho nzibera, mu Mahor’ iteka ryose.

Couplet 2

Munsi y’Amababa ye nta gahinda, n’Uburuhukiro bw’umutima, mur’iyi si ntiharimw’ agakiza, mpirwa ndi mu Mababa Ye gusa.

Refrain

Munsi y’ayo Mababa Ye, havuy’ Urukundo rwinshi, mu Mababa niho nzibera, mu Mahor’ iteka ryose.

Couplet 3

Munsi y’Amababa Ye niho heza, nzajya mpihish’ ibishuko byose, niho buhungiro nta cyampangara, nzibanira na Yes’Amahoro,

Refrain

Munsi y’ayo Mababa Ye, havuy’ Urukundo rwinshi, mu Mababa niho nzibera, mu Mahor’ iteka ryose.