Indirimbo Zikundwa Open in the app

#59

Nzajya ndirimbir’umukiza wanjye

Izindi

Couplet 1

Nzajya ndirimbir’ Umukiza wanjye, mushimire ineza Yangiriye, narinkwiye kubur’ Ubugingo Databuj’ Uwo ntiyabikunda; Nagombaga kuzabon’ akaga ibibazo bigiye kungwira, nyamar’ Uwo Mwami yari maso, Yabindengeje bitaranzika.

Refrain

Ndaririmba narabohoweeeee, Yesu Yampinduy’ umwana w’Imana. Ibyagombaga kuzanyihebesha, ntabwo nkibyitaho nkundwa na Yesu!!(x2)

Couplet 2

Nari uwo kubarwa mu bagome, no kwiganyir’ iby’ubu bugingo, nahuye na Yesu Aranyakira, byose Arabinesha ndaruhuka; Igihe nagomba kwigunga, ndi njyenyine mbuze uwo nisunga, Umwami Wankunze Aranyegera, ati erega nakumenye kera!

Refrain

Ndaririmba narabohoweeeee, Yesu Yampinduy’ umwana w’Imana. Ibyagombaga kuzanyihebesha, ntabwo nkibyitaho nkundwa na Yesu!!(x2)

Couplet 3

Ndagushima Mana y’umurava wita ku Masezerano yawe, ntiwakunda k’ugutegereza yabasha gukorwa n’ikimwaro; jye nagez’ iwaw’ Umbera Data, mbona ababyeyi mbon’ umuryango, kand’ Amasezerano wampaye, azamber’ impamba mu Rugendo!

Refrain

Ndaririmba narabohoweeeee, Yesu Yampinduy’ umwana w’Imana. Ibyagombaga kuzanyihebesha, ntabwo nkibyitaho nkundwa na Yesu!!(x2)

Couplet 4

Mukiz’ubwo wabanje kunkunda, ukemera kuza kunshakanshaka, ubwo Wanyiguriy’ Igiciro, nzagukorera mb’imbata yawe; Satani cyangwa abadayimoni, iy’isi n’ibihendo byayo, nzi yuko bitazabura kuza, mu Izina rya Yesu nzabinesha.

Refrain

Ndaririmba narabohoweeeee, Yesu Yampinduy’ umwana w’Imana. Ibyagombaga kuzanyihebesha, ntabwo nkibyitaho nkundwa na Yesu!!(x2)