Indirimbo Zikundwa Open in the app

#51

Ndamaranira kwegera imbere mw’ijambo

Izindi

Couplet 1

Ndamaranira kweger’ imbere mw’Ijambo, kugira ngo mfate icyo Yesu Yanzigamiye. N’ubwo mu Nzira huzuyemw’ ibisitaza, Yesu Yamanitse Ibendera ryo Kunesha.

Refrain

Sinzatinya n’ubw’ Umanzi yantera, n’ubw’ Inzira ncamo nay’iruhije iyatangiy’ Urugendo muri njyen’ Iyizarusoza.

Couplet 2

Nubwo ngifit’ uburame bwo kuba mw’Ijambo, nkakora byose niringiy’ Ingororano. kandi ubwo ndiho ngifatanya n’abazima, Umwami niw’Uzampa gukor’ ibyashima.

Refrain

Reka nkore none ubwo ngihumeka, nezeze Umukiza Wanjye nkiriho, Kuko ninsezera mvuye mwisi bizaba bishize.

Couplet 3

Sinahagarika Umutima m’Urugendo, kuko mfit’ Abahamya benshi banesheje. Kubw’ intakuka bagiraga mu mitima, ishavu ryabo ryabizezaga Ibyishimo.

Refrain

Bazereraga hirya no hino, Mumashyamba no mubihanamanga, yewe n’isi ntiyarikwiriye ko bayigumamo.

Couplet 4

Nirwo rukumbuzi rumbyiga mu mutima kukw’ Abobose bandindiye ngo tubane. Mu gitondo cyiza gitonyang’ Amahoro, ahw’amajunane azajugunyw’ imuhero.

Refrain

Aho nzitw’izina ryanjye rishya, rihwanye n’imirimo nakoze, umutima wanjye uzibagirwa ibitey’ubwoba.

Couplet 5

Ndindiriye kw’amarembo y’Ijur’ akingurwa, ibyo nabwiwe n’Ijambo bigasohora. Maz’umutima wanjye ukava mu bwihebe Nkaririmb’ Indirimbo nshya z’Abanesheje.

Refrain

Abakozi bose bateranye, Isarura naryo rirangiye, Umusaruro w’Abacunguwe uzaba mw’Ijuru.