#6
Baje baturutse hose
Izindi
Couplet 1
Baje baturutse hose, bava mu bihugu byose, mu munsi mukuru ku meza y’ Umwami n’abagenzi bahiriwe. Bazareba mu maso he →harabagiran’ Ubwiza, abagiriw ‘Ubuntu, ikamba ry’Ubwiza bwe.
Refrain
Nanezerewe kuv’ubwo nabohorwaga na Yesu Nari naraboshywe nibyaha byo mw’isi none Yarambohoye, nari nijimye muri njye → None ibyo byarashize, Ndaririmba Intsinzi Yesu Yarambohoye.
Couplet 2
Vuba Yesu Aragurutse, imiruho izab’ishize. Mbese Umwami Yesu agaruste none gutwar’ Abera be bose Mbese uzaba wishimye, → cyangwa wuzuye intimba? Ubw’Azaza mu Bwiza duhurire mw’Ijuru
Refrain
Nanezerewe kuv’ubwo nabohorwaga na Yesu Nari naraboshywe nibyaha byo mw’isi none Yarambohoye, nari nijimye muri njye → None ibyo byarashize, Ndaririmba Intsinzi Yesu Yarambohoye.
Couplet 3
Ubu mbon’Intebe yera n’Abera bacunguwe ntamarira namba, nta n’umubabaro urupfu ntirubayo. Yesu Yambanjirijeyo → kuntegurir’ inzira, Tuzabana naw’iteka mu Bwami budashira.
Refrain
Nanezerewe kuv’ubwo nabohorwaga na Yesu Nari naraboshywe nibyaha byo mw’isi none Yarambohoye, nari nijimye muri njye → None ibyo byarashize, Ndaririmba Intsinzi Yesu Yarambohoye.
Couplet 4
kand’ amarembo y’Ijuru, ahora afunguwe iteka, reba kuwo Mwami, Niwe Nyir’Ubuntu buva Murukundo rwinshi. Umwanya mu Mujyi mwiza → urantegereje, hateguriwe Ubukwe itaba iryo jwi ryiza.