Indirimbo Zikundwa Open in the app

#208

Ntabindi bisobanuro

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Ntabindi bisobanuro nkeneye nubwo umwijima ari mwinshi cyane Yesu Niwe munezero wanjye amurikira ndikumwe nawe ntabwo nzazimira.x2

Refrain

Ndanezerewe cyane kubwo Isezerano Yesu Yaravuze ati mwizere Imana nanjye munyizere imuhira kwa Data hariyo amazu menshi iyaba adahari mba mbibabwiye.

Couplet 2

Ntabindi bisobanuro nkeneye kuko nizeye Ijambo rizima niryo rimpa kunesha Satani ndikumwe na We ntabwo nzazimira.

Refrain

Ndanezerewe cyane kubwo Isezerano Yesu Yaravuze ati mwizere Imana nanjye munyizere imuhira kwa Data hariyo amazu menshi iyaba adahari mba mbibabwiye.

Couplet 3

Ntabindi bisobanuro nkeneye nubwo intambara ari nyinshi nzakomeza Yesu azaneshereza abanzi banjye ndikumwe na We ntabwo nzazimira.

Refrain

Ndanezerewe cyane kubwo Isezerano Yesu Yaravuze ati mwizere Imana nanjye munyizere imuhira kwa Data hariyo amazu menshi iyaba adahari mba mbibabwiye.

Couplet 4

Ntabindi bisobanuro nkeneye kuko mfitanye ibanga n’Imana kandi nzineza yuko itivuguruza ndikumwe na We ntabwo nzazimira.