Indirimbo Zikundwa Open in the app

#140

Igihe n’ibimenyetso

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Igihe n’ibimenyetso byo kwiyunga amahanga yose ari kwishirahamwe n’amadini nayo ubu yishize hamwe kubwo kurwanya Itorero ry’Imana.

Refrain

Torero ry’Imana twere imbuto z’Umwuka urukundo muri byose rudutegeke. (Tumere nka gati kinkubirane duhujwe n’amaraso y’umukiza Yesu.x2)

Couplet 2

Ubu n’igihe cyo kungwa n’Ijambo duhuje umutima kandi duhugurane. Tujye kubirenge by’Umukiza wacu. Twitegura gutaha Yerusalemu.

Refrain

Twe kuvugisha iminwa Yerusalemu imibereho yacu abe ariyo Ibihamya. (Kuko amadini yabigize indirimbo ariko ntamugabane bafiteyo.x2)

Couplet 3

Igihe kirageze ngo dutumbagire aho inyoni n’ibyiyoni bitagera nibigerageje amababa apfuke Abana b’ikizu dufate ikirere.

Refrain

Ukw’ibihe n’ibimenyetso byo kwiyunga bigenda bisohora mu maso yacu: (Turusheho gusenga ubudasiba twambare imyambaro y’abajya Yerusalemu.x2)

Couplet 4

Iyaba mu nzira igana Yerusalemu iyo haza kunyurwa n’abanyabwenge hari kunyurwa gusa n’abafarisayo babaraga inyuguti zigize Ijambo bibwiraga kwarimo harimo Ubugingo basiribang’imfatiro za Yerusalemu.

Refrain

Abarundanij’inyuguti mu mitwe yabo amababa yo kuguruka yarapfutse. (Bibiliya Yera bayishize kuruhande bahushije inzira igana Yerusalemu.x2)

Couplet 5

Aho guca bugufi ngo bungwe n’Ijambo bahagarariye ku biri hejuru. Bameze nk’inzovu iry’amashami y’ibiti aho ihagaze irim’ikandagira ubwatsi bajya hejuru bakandagiri Ijambo kandi bahamya ko bajya Yerusalemu.

Refrain

Batoba amazi umukumbi wakanyoye bagakand’agiribyo kurya by’intama b’agahambirwa n’umugozi w’urufatanye babohewe gutabura muri wa muriro bazibir’abantu kwinjira Yerusalemu nabwo ubwabo kwinjira ntibinjiremo.

Couplet 6

Igihe n’ibimenyetso byo kwiyunga amahanga araririra Yerusalemu n’amadini nayo ngw’ahagir’icyicaro bose bararira bifuza Yerusalemu amadini arikungwa n’ikimenyetso cy’inyamaswa baziko bajya Yerusalemu.

Refrain

Itorero; torero ubu nigihe ki? Senga wambikw’ amababa uguruke gira urukumbuzi rwo kujya Yerusalemu kuko ariyo gakondo yabacunguwe uwa kwambitse impeta aje kugutwara Ikimenyetso kikunga nawe n’Umwuka Wera.