Indirimbo Zikundwa Open in the app

#134

Cyo mukunzi w’umusaraba

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Cyo mukunzi w’umusaraba hanga maso Yesu mu rugendo ruyja mw’Ijuru ufite inshingano.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 2

Ukwiye kuba nk’intama kuko ntiyiyobora iratuje ica bugufi kuko ntiyihagije.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 3

Kandi ukwiye kuba nk’inuma ntirya ibyiza n’ibibi yikundira ahari imbuto ntabwi ry’ibiboze.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 4

Ntukamere nk’ikiyoni kirya ibizima n’ibiboze kirya intumbi kirya n’imbuto kigereranywa n’indyandya.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 5

Umukristo wavutse bwa kabiri ntakunda ibyiza n’ibibi ntakunda iby’isi ngo akunde n’Ijambo yavanywe mu rupfu aza mu Bugingo.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 6

Menya neza ko ahicirwa intama zigibwa imbere n’ihene niko Satani ayobya umukristo mu byangwa n’Imana amuzimiza.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 7

Umwuka agereranywa n’inuma yamanukiye Yesu nk’intama niko inuma n’intama byabanye nibw’Imana n’umuntu byabaye umwe.

Refrain

Umwuka Wera manuka ku ntama kayihamiriza inuma ni nk’Umwuka Wera [naho intama ni nka Kristo Yesu.x2]

Couplet 8

Kandi inuma ntabwo imanuka kukitameze nkayo ntakindi nkayo kitari intama yakunda igahan’umugisha.