#132
Uvugana n’abanyamwuka
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Uvugana n’abanyamwuka bari mukirere cy’Umwuka nanjye nshoboza kuhagera kugira ngo mvugane nawe.
Refrain
Nyuzuza imbaraga z’Umwuka shyira mu kirere Cy’Umwuka Mwami kuko abanyamwuka nibo bazaragwa Ubugingo.
Couplet 2
Igihe kirageze Mwami abasenga Data by’ukuri n’aba musengera mu kuri kandi buzuye Umwuka Wera.
Refrain
Nyuzuza imbaraga z’Umwuka shyira mu kirere Cy’Umwuka Mwami kuko abanyamwuka nibo bazaragwa Ubugingo.
Couplet 3
Dore iyi si irandwanya Mwami imbuza kwinjira mu Mwuka Mwami nshoboza kuyirenga ndebe kubitagaragara.
Refrain
Nyuzuza imbaraga z’Umwuka shyira mu kirere Cy’Umwuka Mwami kuko abanyamwuka nibo bazaragwa Ubugingo.
Couplet 4
Umpe amatwi y’Umwuka Mwami kugira ngo mbashe ku kumva umpe amaso y’Umwuka Mwami kugira ngo mbashe kukubona.
Refrain
Nyuzuza imbaraga z’Umwuka shyira mu kirere Cy’Umwuka Mwami kuko abanyamwuka nibo bazaragwa Ubugingo.
Couplet 5
Nshira mu mbaraga z’Umwuka kugirango ngendane nawe unganirize Mwami nkuko waganiriye n’Aburahamu.
Refrain
Nyuzuza imbaraga z’Umwuka shyira mu kirere Cy’Umwuka Mwami kuko abanyamwuka nibo bazaragwa Ubugingo.
Couplet 6
Intege nke zindushya Mwami zimbuza kujya mu Mwuka uzukubite zose Mwami maze umpe ibihe byo gusenga.