#122
Mfite isezerano
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Mfite Isezerano nahawe n’Uhoraho ko hari izamurwa ryu Mugeni wa Yesu Abari mw’Ijambo nibo bazazamurwa (Iryo Sezerano riri mu mutima wanjye.x2)
Refrain
Nyabuna Mana: mpa kuguma mw’Ijambo ningira intege nke: uzajye umba bugufi kuko Satani: ahora azererezwa ashaka Mana: uwo abuza ubugingo. Nyabuna Mana: tabara abana bawe Ubarengere: bategereze izamurwa. (Ubwami tujyamo niwo murwa wa Bera.x2)
Couplet 2
Hari urugamba tubwirizwa kurwana mugihe cyose tukiri muri iyi si, inzira ducamo ninzira y’urugamba [Abihanganye nibo bazarutsinda.x2]
Refrain
Nyabuna Mana: mpa kuguma mw’Ijambo ningira intege nke: uzajye umba bugufi kuko Satani: ahora azererezwa ashaka Mana: uwo abuza ubugingo. Nyabuna Mana: tabara abana bawe Ubarengere: bategereze izamurwa. (Ubwami tujyamo niwo murwa wa Bera.x2)
Couplet 3
Hari ubugingo bubikiwe abizera, hari n’urupfu ruri ndiriye abatsinzwe, hari umunezero imbere y’abizera (Hari agahinda imbere yabaneshejwe.x2)
Refrain
Nyabuna Mana: mpa kuguma mw’Ijambo ningira intege nke: uzajye umba bugufi kuko Satani: ahora azererezwa ashaka Mana: uwo abuza ubugingo. Nyabuna Mana: tabara abana bawe Ubarengere: bategereze izamurwa. (Ubwami tujyamo niwo murwa wa Bera.x2)
Couplet 4
Icyampa ibyanjye bikamenywa n’Uwiteka, maze nka mwunvira nkagenda uko ashaka, maze yagaruka agasanga niteguye (Mwitorero rye nanjye nkaba muriryo.x2)
Refrain
Nyabuna Mana: mpa kuguma mw’Ijambo ningira intege nke: uzajye umba bugufi kuko Satani: ahora azererezwa ashaka Mana: uwo abuza ubugingo. Nyabuna Mana: tabara abana bawe Ubarengere: bategereze izamurwa. (Ubwami tujyamo niwo murwa wa Bera.x2)
Couplet 5
Mfite amatsiko yo kuzabona Umwami nkuko Umugeni ategereza umukwa yifuza kureba wa munsi uruta iyindi (Ntabwo arangazwa nabandi batamukoye.x2)