#119
Muri iyi si mburiyemo
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Muri iyi si mburiyemo amahoro nduhijwe n’ibyaha biyirimo, ndwana nibyaha amanywa n’ijoro, Mpindura Mana nse n’Ijambo ryawe.
Refrain
Mpa imbaraga zihindura Mana, mbe mu buyobozi bw’Umwuka Wera, mpa kureba kubitagaragara mpa kurebesha amaso y’Umwuka.x2
Couplet 2
Ndangazwa nibirangaza byo mw’isi nkibagirwa gakondo yaho nahoze, mpa imbaraga zihindura Mana, mpa kunesha ibyangwa na maso yawe.
Refrain
Nkuko Wakiranye na Yakobo akava imbere yawe acumbagira, kuko wa mukoze kunyonga y’itako, mpa imbaraga zihindura Mana.x2
Couplet 3
Ni wowe wahinduye Paulo Umuyobora mu Nzira y’Ijambo Yakobo yitwaga umuriganya Umuhindura Isiraheri unesha.
Refrain
Nshaka guhindurwa nawe Mana, mpa gucumbagira nka Yakobo nanjye ncumbagire mva mu byaha, sinitwe umunyabyaha nitwe Umukristo.x2
Couplet 4
Mpa kuguma mu Butumwa bw’igihe nibwo burimo imbaraga zihindura muribwo harimo Umwukwa Wera burimo imbaraga zo Kuzamurwa.
Refrain
Mpindura nse nka Burahamu nizere Amasezerano yawe, Unkize imyuka ya kidini mpa kugendera mw’Ijambo Ryawe.x2
Couplet 5
Umfatish’ Ukuboko kwawe Mwami wanjye ntwaza igitugu, wice kamere yanjye njyewe ibure ngwino Mwami wicare muri njye.
Refrain
Mpa amavuta y’Umwuka Wera nekuma mpore ndimbere yawe mpa imvura y’Umwuka Wera ubugingo bwanjye budasarara.