#104
Yesu umwami aravuga ati
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Yesu Umwami Aravuga Ati: uwizera akabatizwa uwo niwe uzakizwa utizera azacirwaho iteka kwizera bizanwa no kumva kumva ijambo ry’Imana kwizera ko Yesu kristo ar’umwami n’umukiza wawe.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.
Couplet 2
Abamwizeye bose bakizera Izina Rye Yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, none mugenzi wanjye ni wumv’ijwi uyumunsi ntiwinangir’umutima niwe nzira Ukuri n’Ubugingo.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.
Couplet 3
Yesu yatumy’Intumwa ze kujya mu mahanga yose bahindura abantu kuba abagishwa babigisha Ubutumwa bwiza. Abizera mubabatize mu Izina rya Data wa twese Umwana n’Umwuka Wera mubigisha kwitondera ibyo nababwiye.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.
Couplet 4
Ababwira gutegereza Imbaraga z’Umwuka Wera ku munsi wa Pantekoste Isezerano rirasohora, babwiriza Ubutumwa bwiza benshi bizera Umukiza babatizwa mu Izina rya Yesu nabo bahabwa Umwuka Wera.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.
Couplet 5
Ibyavuzwe mu mategeko ibyahanuwe no muri zaburi byasohoye kuri Kristo Yarabambwe, Arahambwa, Arazuka, none Aratwungur’ubwengwe ngo dusobanukirwe ibyanditswe kwihana no kubabarirwa bibwirwa amahanga mw’Izina Rye.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.
Couplet 6
Wabatijwe mu mazina atatu mu mazi menshi cyangwa ku gahanga haba mu Izina rya Yesu, uri mu idini siko kwizera; hariho Itorero rimwe, Imana Imwe n’Umubatizo umwe hariho kwizera kumwe ngwino ubatizwe mu Izina rya Yesu.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.
Couplet 7
Umubatizo wabatijwe si uw’Intumwa n’Abahanuzi wazanywe na Gatolika yahinduriye byinshi INIKEYA Habon’ishano uwongera akagabanya kubyanditswe uwo niwe antikristo umwanzi n’umugome w’IMANA.
Refrain
Uuradukunda, Yesu Waradukunze Mana udukomereze muri urwo Rukundo.