Indirimbo Zikundwa Open in the app

#90

Isezerano rishya

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Isezerano Rishya rirashize igihe cy’abanyamahanga kigiye gushira bityo dutegereje mu Bugingo n’Isezerano ryo Kuzamurwa.x2

Refrain

Kwizera kwacu kuzarenga ibicu n’imibiri yacu izahindurwa tuzatumbagira mu bicu dusanganire Umwami wacu.x2

Couplet 2

Ibuye ritwikira nirimanuka abera bose bazagaragazwa Itorero rigere ku gushika ubwo Piramide izazamurwa.x2

Refrain

Kwizera kwacu kuzarenga ibicu n’imibiri yacu izahindurwa tuzatumbagira mu bicu dusanganire Umwami wacu.x2

Couplet 3

Abera basinziriye bakangurwe imibiri y’abariho ihindurwe impanda y’Imana izavuzwa tujyane mu Bukwe bw’Umwana w’Intama.x2

Refrain

Kwizera kwacu kuzarenga ibicu n’imibiri yacu izahindurwa tuzatumbagira mu bicu dusanganire Umwami wacu.x2

Couplet 4

Abakuriye ijwi rya Paulo, Irene, Maritini, kolomba rya Ruteri, Wesleyi na Branham, uwo munsi n’ukuri tuzamubona.x2

Refrain

Kwizera kwacu kuzarenga ibicu n’imibiri yacu izahindurwa tuzatumbagira mu bicu dusanganire Umwami wacu.x2

Couplet 5

Nyuma y’imibabaro y’umubiri mugenzi twateguriw’ ibyicaro ubw’umunezero w’Umukwe n’Umugeni hazinjirayo Urukundo ruhyitse.x2