#84
Nkuko uwaduhamagaye
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Nkuko Uwaduhamagaye ari uwera natwe tube abera mw’Ijambo ryose ukwigana ubukristo kutube kure kugira ngo tube abera nka We.
Refrain
Har’Imana Imwe niwe Data wa twese niyo Yagaragaye mu gucungurwa niyo niyo yuzuje isezerano ry’Intumwa (Iyo Mana Imwe niyo Yesu Kristo bamwe babonyemo Imana itatu ariko umwana w’ikizu abona Imwe iyo Mana Izina ryayo ni Yesu.x2)
Couplet 2
Ibyiza by’ubwenge bw’umuntu w’isi bigira iherezo ribi cyane ukwizera Ijambo ry’Imana Yera ntikugira iherezo n’iteka ryose.
Refrain
Har’Imana Imwe niwe Data wa twese niyo Yagaragaye mu gucungurwa niyo niyo yuzuje isezerano ry’Intumwa (Iyo Mana Imwe niyo Yesu Kristo bamwe babonyemo Imana itatu ariko umwana w’ikizu abona Imwe iyo Mana Izina ryayo ni Yesu.x2)
Couplet 3
Ukwizera kugir’igihagararo nta handi ni mw’Ijambo ry’Imana imbere y’Umwami wacu Yesu n’Ubugingo n’urupfu uhitemo.