Indirimbo Zikundwa Open in the app

#73

Ndi umugenzi

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Ndi umugenzi n’umwimukira ngenda mw’isi y’ibyaha mu nzira ngana mu Murwa ubw’Abera bazinjira.

Refrain

Igihe Abera bazinjira ubw’Abera bazinjira [Mwami nshaka] Mwami nshaka kuba muri bo ubw’Abera bazinjira.

Couplet 2

Nziko nzabona Umukiza ubwo nzaba mbohowe imiryango y’Ijuru ikinguwe ubwo Abera bazinjira.

Refrain

Igihe Abera bazinjira ubw’Abera bazinjira [Mwami nshaka] Mwami nshaka kuba muri bo ubw’Abera bazinjira.

Couplet 3

Tuzengurutse ya Ntebe imiryango izaba ikingwa nzahimbaza nti shimwa shimwa ubwo Abera bazinjira.

Refrain

Igihe Abera bazinjira ubw’Abera bazinjira [Mwami nshaka] Mwami nshaka kuba muri bo ubw’Abera bazinjira.

Couplet 4

Ntegereje amagare azamuka kunjyana mu bwo Bwami nzarenga ibicu njya mw’Ijuru ubwo Abera bazinjira.