Indirimbo Zikundwa Open in the app

#63

Guhamagarwa

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Guhamagarwa na Yesu none witabe vuba urugi rutarakingwa dore umaze igihe wumva Ubutumwa none warukwiriye kwihitiramo.x2

Refrain

Yakuburiye Ijambo ry’Imana kandi dore ejo na none ntakineza (Yebaba) ntakinezaza cyo muri iyi si kandi byose ejo tuzabisiga.

Couplet 2

Wowe uvuga ko Yesu Yagukijije kandi ingeso mbi zose zikikurimo abantu benshi barasinziriye kandi bagahamya ko bakijwe.x2

Refrain

Yakuburiye Ijambo ry’Imana kandi dore ejo na none ntakineza (Yebaba) ntakinezaza cyo muri iyi si kandi byose ejo tuzabisiga.

Couplet 3

Satani umurwa urategereje ngo igihe kizagere yaragwije abe iy’isi izab’igushije ishyano kumarira menshi y’abanyabyaha.x2

Refrain

Yakuburiye Ijambo ry’Imana kandi dore ejo na none ntakineza (Yebaba) ntakinezaza cyo muri iyi si kandi byose ejo tuzabisiga.