Indirimbo Zikundwa Open in the app

#39

Ndirimbira mu nzira

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Ndirimbira mu nzira iyobora imitima i Karuvari hatemba isoko inesha naho imyambi yandasa Umwami arabizi ni nawe unyobora nka mukurikira.x2

Refrain

Nifuza kumureba amaso ku yandi ngo ndirimbe iteka Ubuntu bwe bwinshi mu Mihanda yizahabu ndangurure ijwi amaganya arashize ndi mubwugamo.x2

Couplet 2

Iyo amazi asuma ajy’imuhengeri Umukiza afata Ingabo yo mw’Ijuru wenyine Azanyobora no mur’iyi si bidatinze ariko nzagera mw’Ijuru.x2

Refrain

Nifuza kumureba amaso ku yandi ngo ndirimbe iteka Ubuntu bwe bwinshi mu Mihanda yizahabu ndangurure ijwi amaganya arashize ndi mubwugamo.x2

Couplet 3

No mumibande ikomeye ndeba imisozi binyibutsa na none Umwami w’ Ishema yitwaje Inkota ityaye ngo Ayobore urugamba ni Ingabo inkingira Abisingirizwe.x2

Refrain

Nifuza kumureba amaso ku yandi ngo ndirimbe iteka Ubuntu bwe bwinshi mu Mihanda yizahabu ndangurure ijwi amaganya arashize ndi mubwugamo.x2

Couplet 4

Umurimo w’Imana naho ijoro ryagwa umwijima ukambuza kumenya Inzira niwe niyegeza akamurikira Anyongera imbaraga akanyobora.x2