Indirimbo Zikundwa Open in the app

#33

Iyi si igiye gushira

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Iyi si igiye gushira ishirane n’ibiyirimo ubutunzi n’amafaranga n’imodoka n’indege byose n’aya mazu yose mureba n’imirima n’abayituyemo.x2

Refrain

Ant: 0h! Bene Data TS: Bene Data ni muze duhunge umujinya ugiye kubaho [kubaho] kuko IMANA Igiye gutsemba abagome bayigomeye.x2

Couplet 2

Bene Data ni mwumve aho ntinya ni ya nyanja yaka umuriro izasukwamo ba bagome nibo banze kuyikorera.x2

Refrain

Ant: 0h! Bene Data TS: Bene Data ni muze duhunge umujinya ugiye kubaho [kubaho] kuko IMANA Igiye gutsemba abagome bayigomeye.x2

Couplet 3

N’ubwo wavuga ko ukunda Imana ugakora imirimo mibi mwene data urarushywa n’iki ko ari nta ngororano ufite.x2

Refrain

Ant: 0h! Bene Data TS: Bene Data ni muze duhunge umujinya ugiye kubaho [kubaho] kuko IMANA Igiye gutsemba abagome bayigomeye.x2

Couplet 4

N’ubwo Satani yaturushya ni igihe gito gisigaye tugasiga ibitugerageza tukigira iwacu mu Ijuru.x2