Indirimbo Zikundwa Open in the app

#31

Bana b’imana

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Bana b’Imana mumenye ko mu minsi y’imperuka hazaba ibihe birushya abantu benshi bikunda kandi bagakunda impiya kurya no kudamarara bafit’ishusho yo kwera baguhakanisha ibyo bakora.

Refrain

Kuko muribo harimo irari ry’uburyo bwinshi bahora biga ariko ntibabasha kumenya ukuri, Abantu bameze batyo dukwiye k’ubater’umugongo.

Couplet 2

Abahanur’ibinyoma badutse mu Israheri niko no muri mwe hazaba abigisha bibinyoma bazana rw’iheranw’inyigisho zirem’ibice ar’irari ryabo ribateye gushaka indamu kuri mwe

Refrain

Arikw’inyamaswa Bantu kuko zitagira ubwenge bakunda kudamarara bagatuka ibyo batazi bakurikiye Baramu baremewe guterwa no kwica.

Couplet 3

Kandi uko Abisraheli basohotse mu Egiputa natwe niko twasohotse tuva mu madini yose ngo tube Itorero rimwe rifite Umubatizo umwe n’Umwami umwe niwe Yesu Kristo.

Refrain

Ibyiringiro dufite nibyo kumusanganira Aje kujyana Itorero niryo yagize Umugeni tuzamusanga mu bicu turirimba aleluya Mwami.

Couplet 4

Muze twitegure Yesu ari hafi kugaruka ibyerekana kuza kwe byose byaragaraye twiboneze mu mitima kandi tugire Urukundo niryo tegeko ry’Umwami dukundane nk’uko Yadukunze.

Refrain

Ibyiringiro dufite nibyo kumusanganira Aje kujyana Itorero niryo yagize Umugeni tuzamusanga mu bicu turirimba aleluya Mwami.

Couplet 5

Sinzandikwa mu gitabo cy’amadini yo mwiy’isi nzi ko Yesu yanyanditse mugitabo cy’Ubugingo ubwo azaza ahampagara amazina yabamwizeye nanjye nzumva izina ryanjye nzamwitaba ndirimba Aleluya.

Refrain

Ibyiringiro dufite nibyo kumusanganira Aje kujyana Itorero niryo yagize Umugeni tuzamusanga mu bicu turirimba aleluya Mwami.