#26
Ko nshaka gusenga
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Ko nshaka gusenga mbese ndasenga nte Mwami ntarasohora hariya mu Bwiza bwa Shekina [nshaka] nshaka gusuka amaganya yanjye imbere yawe ngirira ubuntu Mwami were kunyima amaso.
Refrain
Ugusenga kwanjye Mwami (T) kukugereho Mukiza Ugutaka kwanjye Mwami kukugereho Mukiza Ukwinginga kwanjye Mwami kukugereho Mukiza Dor’uko mbabajwe Yesu (T) Mbabarira ntunyime amaso Dor’uko nduhijwe Mwami mbabarira ntunyime amaso ndakwingize Mwami Yesu mbabarira ntunyime amaso.
Couplet 2
Emera uko gutaka kwanjye kugere iwawe ariko kunyuriye mu maraso ya Yesu [kuko] kuko uhereye kera wanze imvugo ya bantu ariko iminiho y’Umwuka Wera ukayumva.x2
Refrain
Ugusenga kwanjye Mwami (T) kukugereho Mukiza Ugutaka kwanjye Mwami kukugereho Mukiza Ukwinginga kwanjye Mwami kukugereho Mukiza Dor’uko mbabajwe Yesu (T) Mbabarira ntunyime amaso Dor’uko nduhijwe Mwami mbabarira ntunyime amaso ndakwingize Mwami Yesu mbabarira ntunyime amaso.
Couplet 3
Mu rugo rw’inyuma nibwo buturo bwa bantu kandi uri mu mubiri aba atuye kure yawe niyo mpamvu nifuza gukomeza urugendo nyemerera twicarane mu bwiza bwa Shekina.