Indirimbo Zikundwa Open in the app

#23

Turimo kurwana

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Turimo kurwana n’umwami w’iyi si adukururira mu nyigisho mbi yihangiye ariko Umugeni wa Yesu ari maso kuko yamenye ko iyi si igiye kurimbuka.x2

Refrain

[Mana] turi mu rugendo [kuko] waduhampagaye udukura mu rufatanye rw’amadini [udu]kuremo kamere [yake]ra twahoranyeyo tugende twuzuye imbaraga zo mu gihe cya nyuma.

Couplet 2

Umuhanuzi Eliya twamaze kumubona niwe waduhishuriye inzira dukwiye kunyuramo kuko Baburoni yari yarayisibye kugira ngo Ijambo ry’Ukuri Ritatugeraho.x2

Refrain

[Mana] turi mu rugendo [kuko] waduhampagaye udukura mu rufatanye rw’amadini [udu]kuremo kamere [yake]ra twahoranyeyo tugende twuzuye imbaraga zo mu gihe cya nyuma.

Couplet 3

Turi ku rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi twizera umubatizo mw’Izina rya Yesu kuko ariryo twahawe ngo dukirizwemo inzego eshatu nizo Yesu yigaragajemo.x2