Indirimbo Zikundwa Open in the app

#88

Ndi mu nzir’ijya mw’ijuru nahisemo Yesu

Impimbano· Sr Adoline

Couplet 1

Ndi mu nzir’ijya mw’Ijuru nahisemo Yesu, kuko Yangiriy’ Ubuntu Amp’Agakiza ke. Yarambabariye nari nkwiye gupfa, nizeye kuzamubona nimara kunesha.

Couplet 2

Kandi mur’urwo Rugendo ngan’iyo mw’Ijuru, mpura n’Intambara nyinshi zizanwa n’Umwanzi. Nzi k’Umwami wanjye ajy’andwanirira, nizeye kuzamubona nimara kunesha.

Couplet 3

Uwo Mukiza Wankunze Agendana nanjye, Ahor’Amp’ Imbaraga ze Akampumuriza. Azansohorez’ Amasezerano Ye, nizeye kuzamubona nimara kunesha.